Perezida Vladmir Putin arimo kwicinya icyara ndetse yashimiye n’abantu bose barimo kumufasha mu ntambara ahanganyemo na Ukraine

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yashimiye ingabo z’igihugu cye ndetse aboneraho no gushimira buri umwe urimo kugira uruhare mu kumushyigikira mu ntambara ahanganyemo na Ukraine aho yijejeje abaturage be ko azatsinda iyi ntambara.
Perezida Putin yatangaje ko azatsinda intambara we avuga ko ahanganye n’Aba Nazzi ndetse n’ibihugu ngo byo mu Burengerazuba bw’isi.
Nyamara iyi ntambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya igiye kumara hafi amezi 11 itangijwe ku mugaragaro n’u Burusiya aho buvuga ko burimo kurengera abaturage bakorerwa Genocide kubera bavuga Ikirusiya
Nyamara nubwo Putin yashimiye ingabo ze ko zirimo kwitwara neza ku rugamba Ukraine nayo ya Zelenskyy ivuga ko izakomeza guhangana n’umwanzi ndetse ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bikomeje gutera inkunga y’intwaro iki gihugu.