Perezida Volodymr Zelenskyy yatangiye kubogoza kubera Uburusiya butarimo guha igihugu cye amahwemo

Umukuru w’igihugu cya Ukraine bwana Volodymr Zelenskyy yatangaje ko Uburusiya bukomeje umugambi mutindi wo gukomeza kugaba ibitero ku bikorwaremezo by’igihugu cye.
Uyu mugabo ubwo yatangaga ikiganiro yagaragaje ko Uburusiya budateganya gutanga agahenge mu kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya Ukraine ndetse ngo ibi bizahagarara ari uko iki gihugu kitagifite intwaro gikoresha.
Uyu mugabo ubwo yavugaga ibi yakomeje ahamya ko mu gihe cyose Uburusiya bugifite ibisasu ngo ntabwo buteze gutanga ahahenge ku gihugu cye icyakora yahumurije abaturage avuga ko bagateze kuva ku izima ku mugambi wo kurwanira ubusugire bw’igihugu cyabo.