Perezida Zelensky aratabariza abaturage batuye Donetsk ko bahungishwa bataragwa mu mirwano

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aratabariza abaturage batuye mu bice bya Donetsk bitarigarurirwa n’Uburusiya ko bahungishwa batarabamarira ku icumu.
Mu kiganiro cyaraye gitambutse mu masaha akuze y’ijoro, Zelensky yatangaje ko abantu babarirwa mu bihumbi bakiri mu bice biri kuberamo imirwano ya Gisirikare mu duce twa Donbas turimo imijyi ya Donetsk na Luhansk ndetse yongeraho ko bakeneye guhungishwa vuba.
Mu magambo ye yagize ati:" Uko abantu benshi bazahungishwa bava Donetsk vuba, bizatuma ingabo z’Uburusiya zitica abaturage benshi."
Yakomeje avuga ko abantu babarirwa mu bihumbi bari baranze kuva mu byabo bakiri mu duce turi kuberamo imirwano, ndetse avuga ko abemera guhungishwa bazahabwa ingurane y’ibyabo dore ko aho bari hashyira ubuzima bwabo mu kaga kurushaho.
Yakomeje agira ati:" Ni benshi bakomeje kwanga guhunga, gusa nibyo bikenewe gukorwa, nimubona uburyo bwo kuvugana nabaturage bakiri mu bice biberamo imirwano, mubashishikarize ko guhunga bagakiza amagara yabo aribyo bikenewe."
Zelensky arasaba abaturage guhunga uduce turimo imirwano bakayiharira igisirikare