Perezida Zelensky yaburiye Ingabo z’Uburusiya ko ziri kwicukurira imva niba zitekereza kwigarurira umurwa mukuru Kyiv

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yaburiye ingabo z’Uburusiya aho yavuze ko zimeze nk’iziri kwicukurira imva niba zitekereza kwigarurira umurwa mukuru wa Kyiv.

Kuri iki cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, Iminsi 18 irashize Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine.

Perezida wa Ukraine yaburiye Uburusiya mu magambo akomeye aho yagize ati:" Ingabo z’Uburusiya zizaba zimeze nk’iziri kwicukurira imva nizigerageza gufata umurwa mukuru wa Kyiv."

Iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga ko perezida Zelensky yakomeje avuga ko Uburusiya nibugerageza gusuka ibisasu i Kyiv, ngo bizabusaba kurimbura buri muturage kugirango babashe kwinjira muri uyu murwa.

Yakomeje avuga ko nibabishobora ubwo bazatura kuri ubu butaka ubwabo bonyine, Nta muturage n’umwe wa Ukraine uzaba akiburangwaho.


Ni intambara imaze kwangiza byinshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO