Perezida Zelensky yongeye kubwira Isi yose ko Ukraine ibyukije urugamba muri Donbas

Umukuru w’igihugu cya Ukraine yongeye gutangaza ko ingabo z’ki gihugu zigiye kongera guhangana n’Uburusiya mu gace ka Donbas ibi uyu mugabo amaze kubitangariza mu murwa mukuru wa Kyiv mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Perezida zelensky amaze gutangaza ko ibikorwa bijyanye no guhangana n’ingabo z’Uburusiya zikomeje kwiganza cyane mu gace k’Uburasrazuba bwa Ukraine byatangiye kuko Ukraine n’ingabo zayo zishyigikwe na Perezida Zelensky ibi bikorwa byatangye.

Ku mugaragaro uyu mugabo yamaze gutangaza ko ibice birimo Lohansky na Donetsk ingabo z’Uburusiya zahiciye abenegihugu bagera ku munani ndetse Leta ya Ukraine yamaze gutangaza ko ibikorwa remezo bingana na 30% byose byamaze kwangirikra muri iyi ntambara iri hagati y’ibihugu byombi.

Gusa inzu ya White House yamaze guhamagaza inama irangajwe imbere na Joe Bidden igomba kwigira hamwe ibibazo by’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Guverineri w’Uburusiya we yamaze gutanagaza ko imirwano yabaye hagati y’ibihugu byombi ku munsi w’ejo yakomerekeyemo umusirikare umwe w’Uburusiya, gusa magingo aya Uburusiya bukomeje intambara cyane cyane mu gace k’Uburasirazuba bwa Ukraine gusa Ukraine nayo yamaze kwisuganya bushya muri aka gace.

Iyi ntambara iri hagati y’ibihugu byombi igiye kumara amezi abiri gusa imaze kwangirikiramo ibintu byinshi ndetse ibikorwa remezo byamaze gusenyuka ku buryo bukomeye yemwe hirya no hino ku Isi izamuka ry’ibiciro rikomeje guteza impagarara kubera iyi ntambara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO