Perezida w’Ubufaransa yatewe amagi mu ruzinduko yagiriye i Lyon

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe igi mu mutwe igihe yari yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Lyon uherereye mu majyepfo y’Ubufaransa.

Ku wa mbere dusoje ubwo Perezida Macron yari mu bikorwa by’imurikagurisha byaberaga muri convention center iherereye mu mujyi wa Chassieu mu majyepfo ya Lyon nibwo abari bateraniye aho babonye ikintu gihanuka mu kirere cyigwa mu mutwe wa perezida Emmanuel Macron.

Amakuru dukesha Lyon Mag, avuga ko icyabonywe cyigwa kuri Macron cyari igi. Ku bw’amahirwe iri gi ntabwo ryamwikubiseho ngo rimenekere mu mutwe we gusa ryamenekeye hasi.

Ibi bikimara kuba, abashinzwe umutekano wa perezida Macron bahise bihutira gushakisha uwateye iri gi ku mukuru w’igihugu n’uko mu bantu bari aho hafi bahabona umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 wari uri gusakuza avuga ati ’’vive la révolution’’ ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ’’harakabaho impinduramatwara ’’.

Uyu wari uri gusakuza bahise bamuta muri yombi nyuma yo kubonako ariwe wari umaze gutera igi umukuru w’igihugu. Nyuma yo kumufata, perezida Macron yahise asaba ko uyu musore bamumushyikiriza.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko nyuma yo guta muri yombi uyu musore muto, Perezida Macron mu magambo ye yahise avuga ati ’’ Niba hari icyo ashaka kumbwira, nimumureke aze ansange.’’

Iyi ibaye inshuro ya kabiri Perezida Macron yubahukwa mu ruhame kuko nibwo hari hashize amezi ane akubiswe urushyi mu ruhame, icyo gihe hari tariki 8 Kamena 2021 ubwo yari ari mu ruzinduko yari yagiriye mu mujyi muto wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubufaransa.

Icyo gihe ibyo biba, abashinzwe umutekano wa perezida Macron bahise bata muri yombi umusore w’imyaka 28 wari wakubise urushyi umukuru w’igihugu ndetse nyuma ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa amezi 18 muri gereza.

Nyuma ibihano by’amezi 14 byakuweho kubyo yari gufungwa, urukiko rumusabira gufungwa amezi ane gusa muri gereza.

Ibi bikorwa byo kwibasira umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron bamutera amagi byabaye mu ruzinduko rw’imurikagurisha yari yagize ejo kuwa mbere aho yari yasuye abahanga mu by’ubutetsi n’amaresitora n’abakora ubucuruzi bujyanye no kwita ku bantu.

Perezida Macron yagiye ahura n’ibibazo byo gusuzugurwa cyane mu ruhame kuva yajya ku butegetsi ndetse impuguke nyinshi mu bya politike zivuga ko byiyongereye nyuma y’icyorezo cya koronavirusi ngo kuko nacyo cyabaye nyir’abayazana.


Perezida Macron yaherukaga gukubitwa urushyi n’umuturage tariki 8 Kamena 2021.


Nyuma y’amezi make akubiswe urushyi, bamuteye amagi ubwo yari ari mu ruzinduko mu mujyi wa Lyon.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO