Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko agomba gusura u Bushinwa mu ntangiriro za Mata

Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata agomba gusura igihugu cy’u Bushinwa kugirango aganire na mugenzi we uburyo hashyirwaho ibiganiro by’amahoro bigamije guhosha intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Bwana Macron avuga ko Ubushinwa bukwiye kwimakaza ndetse nabwo bugashyigikira ibiganiro by’amahoro kandi bukirinda gutanga intwaro ku Burusiya.

Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhurira mu Mujyi wa Shanghai mu gihugu cy’u bushinwa kuwa 05 Ugushyingo 2019.

Macron kuwa gatandatu taliki ya 25 Gashyantare 2023 mu magambo ye yagize ati:Ngomba gusura u Bushinwa ndetse nkasaba mugenzi wanjye gushyira igitutu ku Burusiya bityo bugahagarika intambara kuri Ukraine.

Macron yatangaje ko kugirango ibiganiro by’amahoro bishoboke ari uko u Burusiya bwahagarika intwaro ndetse bukabohora uduce twa ukraine bwafashe maze bugasubira iwabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO