Perezida w’u Bushinwa n’uwa Belarus bagaragaje ko bifuza igisubizo cy’amahoro ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Perezida w’u Bushinwa n’uwa Beralus biravugwa ko bashishikajwe cyane no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bigamije gushyiraho amahoro kugirango intambara ya Ukraine n’u Burusiya ihagarare.
Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida w’u Bushinwa n’uwa Beralus bwana Alexander Lukashenko,ndetse bikabera muri Beijing birimo kuvugwa ko aba bombi bagiye gushyiraho uburyo bwo gusaba Putin kwemera ibiganiro by’amahoro.
Bwana Lukashenko yatangaje igihugu cye kizatanga ubufasha bwose bukenewe ku kuba bagera ku biganiro by’amahoro.
U Bushinwa mu cyumweru gishize buherutse gutangaza ko hakwiye gukorwa ibiganiro by’amahoro kugirango intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ihagarare.
Ibi kandi bije mu gihe u Bushinwa buherutse kohereza umudipolomate wabwo mu Burusiya kugirango aganire na Bwana Putin.