Perezida wa CAF Ahmad na Samule Eto’o baraye i Kigali

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika CAF, Ahmad Ahmad ndetse n’umukinnyi w’umumya-Cameroon wabaye igihangange Samuel Eto’oo baraye i Kigali mu Rwanda aho bazanwe n’ibikorwa bitandukanye.

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad ndetse na Samule Eto’o bageze mu Rwanda, aho bivugwa ko bombi baje kuganira na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame w’u Rwanda, ku iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse no kurebera hamwe uko umukino wa nyuma wa Champions League wazabera i Kigali mu Rwanda umwaka utaha.

Samuel Eto’o ari mu Rwanda

Samule Eto’o Fils yabaye umukinnyi w’ikirangirire ku mugabane w’i burayi, dore ko yanyuze mu makipe akomeye arimo Fc Barcelona, Inter Millan ndetse n’izindi zitandukanye. Uyu mugabo akaba ari mu bantu ba hafi bari gufasha Ahmad Ahmad perezida wa CAF kuri ubu.

Biteganyijwe ko nta gihindutse ku munsi w’ejo ku Cyumweru aba bombi yaba Eto’o ndetse na Ahmad bazagirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Perezida wa CAF Ahmad ari mu Rwanda

Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira...

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO