Perezida wa CAF, ku isonga ry’ibibazo by’umupira w’amaguru muri Afurika.

Ubugenzuzi (audit) bwakozwe ku miyoborere y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryasanze iri mu kajagari haba mu micungire y’imari ndetse no mu miyoborere.

Ubwo bugenzuzi bwakozwe n’ikigo PricewaterhouseCooper cyo mu gihugu cy’u Bwongereza bugaragaza ko, uko umutungo w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afurika CAF ucunzwe cyangwa ukoreshwa, atari ubwo kwizerwa.

PricewaterhouseCooper yakoze ubugenzuzi kuri CAF ivuga ko, hari amafaranga angana na miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika yakoreshejwe, nyamara nta gihamya cyerekana uko yakoreshejwe n’iri shyirahamwe.

Ahantu hamwe abakoze ubwo bugenzuzi batanga inama ko hakorwaho irindi perereza, ni ku bagabo 2 barimo Perezida wa CAF Ahmad n’uwo bakorana bya hafi umufasha mu kazi witwa Loic Gerand.


Ikicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ,muri Afurika CAF

Iryo perereza ryisumbuyeho rikaba ryareba ku masezerano bagiranye na kompanyi yo mu Bufaransa ya Tactical Steel. Iyo kompanyi ikora ibikoresho byifashishwa mu mikino, bikaba bivugwa ko amasezerano yasinwe ku mpande zombi, ateye amakenga.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Perezida wa Caf Ahmad asanzwe yarahakanye yivuye inyuma ko nta kintu kibi yakoze ku bijyanye n’iyi dosiye.

Ubundi bugenzuzi bwakozwe kandi, nuko bwasanze imikorere ya CAF yo kuriha mu buryo bwo mu ntoki (cash) byinshi mu biyisaba gusohora amafaranga atari ngombwa bikwiye gukurikiranwa bunatanga inama ko muri CAF hakorwa amavugurura.

Imiyoborere ya CAF ivugwa ko ishingiye cyane ku byemezo bifatwa n’inama nyobozi. Kandi iyo nama iterana inshuro enye ku mwaka, bigatinza ifatwa ry’ibyemezo by’ingenzi no kubona amafaranga ku bayobozi bandi b’inzego za CAF yo gukoresha mu kazi kabo.


Perezida wa CAF Ahmad

Byiyongera kuri ibyo, ubwo bugenzuzi buvuga ko nta mucyo uhari mu miyoborere ya CAF, bigatuma ibice bimwe byayo bibamo abakozi bacye cyane. Ahandi naho abahari bagakora akazi k’umurengera kandi muri rusange nta muhate bafite ku kazi.

Ubwo bugenzi bwo mu ibanga BBC yaboneye kopi, bwakozwe nka kimwe mu byemezo bitari byarigeze bibaho mbere byo kohereza umunyamabanga mukuru wa FIFA mu kuvugurura imiyoborere ya CAF.

Fatma Samoura, umunyamabanga mukuru wa FIFA, yarangije ako kazi mu ntangiriro y’uku kwezi kwa kabiri, ageza ibyo yagezeho ku bayobozi ba CAF. Abayobozi ba CAF bavuze ko bazakurikiza ibyo basabwa muri iyo raporo yakozwe n’urwego ruhuriweho na FIFA na CAF.

Muri ibyo harimo gukora bundi bushya inzego z’imiyoborere za CAF, gushyiraho manda kuri perezida wa CAF no ku bagize inama nyobozi ndetse no gushyiraho urwego rw’imyitwarire ikwiye.


Umunyamabanga mukuru wa FIFA Fatma Samoura (ibumoso) yafashije CAF mu gihe cy’amezi atandatu cyarangiye ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa kabiri mu 2020

Kuri uyu wa Gatanu ku kicaro gikuru cya CAF, hitezwe inama ya nyobozi ya CAF aho biteguye kwemeza izo mpinduka zikomeye.

Igiteye inkeke kandi cyagarutsweho mu iperereza ryakozwe, nuko abo bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afurika CAF, bigenera imishahara yabo n’uduhimbazamusyi nkuko bikubiye muri ubwo bugenzuzi bunasaba ko ibyo bihinduka.

Itangazo CAF yasohoye mu ntangiriro y’iki cyumweru, yagize iti: "Imyaka irenga 30 y’ubuyobozi bwa CAF bugendera ku matwara ashaje kandi bw’abagabo bwateje ibibazo bikomeye ku nzego zose z’imikorerE. CAF izakomeza umuhate... mu gutuma tugera ku rwego rwo hejuru cyane rw’imikorere mpuzamahanga".

Perezida Ahmad w’imyaka 60 y’amavuko ukomoka muri Madagascar ayobora CAF guhera muri Werurwe 2017, yafashe intebe y’ubuyobozi asimbuye Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 ayobora iyi mpuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika. Uyu mugabo nawe ari ku gasongero k’abibandwaho muri iri perereza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO