Perezida Felix Tshisekedi yamaze guhumuriza abakinnyi b’ikipe y’igihugu ko bigishoboka kujya mu gikombe cy’isi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Felix Tshisekedi yahumurije abakinnyi b’ikipe y’igihugu, Aho yabijeje ko ikizere cyo kujya mu gikombe cy’isi gihari ndetse ko bishoboka cyane.

Ibi bije nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inaniwe kurinda igitego yari yatsinze ikipe ya Morocco mu mukino ubanza wabereye muri iki gihugu.

Ibi byabaye mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru aho byarangiye ikipe ya DRC inganyirije mu rugo n’ikipe ya Morocco.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye cyane, Aho waje kurangira ikipe y’igihugu ya Morocco yishyuye igitego yari yatsinzwe, gusa ni umukino waranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Morocco kuko yihariye 56% mu guhererekanya umupira naho DRC yihariye 44% gusa mu kwiharira umupira,

Ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo igomba kurira umusozi aho igomba kujya gukura amanota 3 mu gihugu cya Morocco nubwo bisa nibigoye.

Nyuma y’uyu mukino wahuzaga amakipe yombi Perezida Felix Tshisekedi yahise ajya mu rwambariro maze ahumuriza abakinnyi ababwira ko nta makosa bakoze ndetse anabibutsa ko amahirwe yo gukomeza bakajya mu gikombe cy’isi agishoboka mu gihe batsinda ikipe ya Morocco mu rugo.

Ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yashoboye kujya mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru inshuro imwe rukumbi aho yatashye yimyiza imoso nyuma yo kubonera isomo rya ruhago muri icyo gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru mu mwaka wa 1986.

Dore abakinnyi Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yari yabanje mu kibuga:

1.Joel Kiassumbua
2.Chancel Mbemba
3.Christian Luyindama
4.Ngonda Muzinga
5.Amale Mukoko
6.Samuel Bastien
7.Edo Kayembe
8.Yoane Wisa
9.Theo Bongonda
10.Chadrack Akolo
11.Yannick Bolasie

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO