Perezida wa FERWAFA yeguye hasigaye umwaka ngo arangize Manda ye

Rt Brig. Gen. SEKAMANA Jean Damascène wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangaje ukwegura hasigaye umwaka umwe ngo arangize Mandat ye yatangiye muri 2018.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Agira ati ‘’Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Iryo tangazo yarisohoye kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mata 2021, Iyi komite yagiyeho taliki 31/03/2018, yari isigaje umwaka 1 kuri manda yabo. Sekamana yagiye kuri iyi mirimo asimbuye Nzamwita Vincent Degaule wari umaze imyaka 4 ayobora.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO