Perezida wa Kiyovu yatumije inama y’inteko rusange idasanzwe yo gutora komite nshya.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport burangajwe imbere na Mvuyekure Francois Perezida w’iyi kipe, bwatumiye abanyamuryango ba Kiyovu Sport Aassociation mu nama y’inteko rusange idasanzwe, ifite ingingo ebyiri zirimo n’igikorwa cy’amatora.

Mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri 2020, Perezida Francois yatumiye abanyamuryango ba Kiyovu SA mu nama y’inteko rusange idasanzwe, kugira ngo batore komite nshya y’iyi kipe ndetse mu gihe haba habonetse n’umwanya hakaganirwaho izindi ngingo zishobora kwiyongera kuzateganyijwe.

Iyi nama ikaba iteganyijwe kuba ku wa 19 Nzeri 2020, gusa ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu buvuga ko buzabwira abanyamuryango aho izabera mbere y’iminsi ibiri.

Mu ikipe ya Kiyovu Sport hamaze iminsi humvikana umwuka mubi mu banyamuryango, bamwe bifuza ko komite nshya iriho yaterwa ipine ikavaho, hakajyaho indi komite bifuza ko yayoborwa na Juvenal washyizemo amafaranga menshi muri iyi kipe y’urucaca.

Ubwo habaga inama y’inteko rusange mu kwezi gushize, yarangiye abanyamuryango batumvikanye ku ngingo zitandukanye, harimo n’ikuraho komite iriho uyu munsi bavuga ko bazategura inama yindi.
Ibaruwa abanyamuryango bandikiwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO