Perezida wa Madagascar yamuritse umuti wa Coronavirusi (COVID-Organics)

Perezida w’igihugu cya Madagascar ‘Andry Rajoelina’ yamuritse ku mugaragaro ikinyobwa gikozwe mu byatsi bivura nk’umuti urinda kandi ukanakira virusi ya COVID-19.

Perezida Rajoelina yabitangarije itangazamakuru, Abadepite n’Abadipolomate ko uyu muti wageragerejwe ku bantu babiri ndetse bakaba baramaze no gukira ubwo bari bari mu kigo cy’ubushakashatsi Malagasy Institute of Applied Research (IMRA) gisanzwe kinakora ibinyobwa.

Yagize ati: “ igenzura ryacu ryakorewe ku bantu babiri banduye iyi virusi kandi bose bakize bavuwe n’uyu muti, kandi ko byibuze ufata iminsi irindwi gusa ukaba umaze gukira neza.”
Iyi miti yagaragajwe n’ikigo cy’itangazamakuru muri Madagascar (Agence Malagasy de Presse ’AMP’ )

Mu kugaragaza ko uyu muti ukora, Perezida Andry Rajoelina yahise avuga ko ariwe wa mbere ugiye kuwunywaho imbere yabo, kugira ngo agaragaze ko uvura kandi Utica.

Iki kinyobwa cyahise gihabwa akazina ka ‘Covid-Oranics’ cyavanwe muri artemisia, igihingwa cyagaragaje ubudahangarwa mu kuvura Malaria ndetse n’ibindi bihingwa bivura nk’uko byemejwe n’ikigo cy’ubushakashatsi (IMRA) cyawukoze.

Abize Siyansi bo ariko bakomeje kuvuga ko kuba uyu muti utarasuzumwa ku rwego mpuzamahanga abantu bakagombye kuwitondera bitewe n’uko ushobora kuzabagiraho ingaruko zikomeye.

Ibyo ariko Perezida Rajoelina ntabikozwa, kuko we avuga ko icyo abereyeho ari ukurinda abaturage ba Madagascar bitwa ‘ Malagasy’.

Umuyobozi mukuru wa IMRA Dr. Charles Andrianjara avuga ko iki kinyobwa kizifashishwa mu kurinda iki cyorezo, kandi ko amavuriro yagaragaje ko gikora neza mu kuvura iyi virusi.
Perezida Rajoelina yanyweye kuri iki kinyobwa gikiza, kikanarinda COVID-19 mu rwego rwo kwerekana ko nta kibazo giteye

Iki gihugu kibarizwa mu birwa biri mu Nyanja y’Abahinde (Madagascar) kimaze kubarura abasaga 121 banduye Coronavirusi, aho nta muntu muri bo wari witaba imana.

Umuryango mpuzamahanga urengera ubuzima (WHO) uvuga ko abantu bakagombye kugira amakenga yababawira ko babonye umuti w’iyi virusi.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara (The US Centers for Disease Control ‘CDC’ ) cyatangaje ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko iki kinyobwa gishobora kuba cyarinda cyangwa ngo gikize COVID-19, ndetse kinongeraho ko bimwe muri byo bishobora kuba bitaboneye ku mubiri w’ababinywa.
Perezida wa Madagascar avuga ko umuti wa COVID-19 wabonetse mu gihugu cye

Iyi miti icyiza COVID-19 nk’uko babivuga bayikoze mu buryo bunturanye, hari n’iri mu bikarito

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO