Perezida wa Senegal yatanze ibibanza n’akayabo k’amafaranga ku bakinnyi n’abatoza bayihesheje igikombe cy’Afurika

Perezida wa Senegal, Macky Sall yahaye buri wese wari mu bagize ikipe y’igihugu ya Senegal mu gikombe cy’Afurika ishimwe ry’amafaranga ndetse n’ubutaka nyuma yo kwegukana igikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere.

Buri umwe yahawe arenga ibihumbi mirongo inani na birindwi by’amadolari ya Amerika ($87,000) angana na miliyoni zisaga mirongo inani na zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’ubutaka bwa metero kare 200 mu mujyi wa Dakar (umurwa mukuru wa Senegal) n’ubwa metero kare 500 mu mujyi wa Diamniadio.

Perezida Macky Sall yari yabanje gushimira ikipe ndetse n’umutoza mukuru Aliou Cisse avuga ko bahesheje ishema n’icyubahiro igihugu cya Senegal.

yagize ati " Ubu muri hejuru cyane muri Afurika. Mwarakoze ku bw’ishyaka ryanyu, impano mufite, no gukorera hamwe. Mwatugaruriye ishema n’icyubahiro biranga abantu bakomeye."

"Warakoze cyane Aliou Cisse ’El Tactico’. Nkuko nabivuze, ntavuga byinshi, ntasakuza, ariko akora neza, kandi yatuzaniye igikombe cy’Afurika hamwe n’itsinda rye rifite ubutwari. Murakoze, mwese mwari kumwe nawe, murwana bucece, mwagaragaje ko muri abayobozi b’abagabo."

Perezida wa Senegal yanambitse abakinnyi n’abatoza imidali y’ishimwe, abasanzwe bayifite abaha iyisumbuyeho.

Aba bakinnyi n’abatoza babo kandi bari bakiriwe n’uruhumbirajana rw’abaturage i Dakar ku wa 7 Gashyantare 2022.

Abafana bari benshi i Dakar, baje kwakira ikipe y’igihugu ya Senegal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO