Perezida wa Tanzania yahaye inshingano zikomeye umuraperi Mwana FA

Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan yahaye inshingano zikomeye umuraperi Mwana FA aho yamugize Minisitiri wungirije w’Umuco,Ubuhanzi ndetse na Siporo nyuma yo gusimbura uwari kuri izo nshingano.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano abahanzi batandukanye mu gihugu cya Tanzania bashimishijwe bikomeye n’uyu mwanzuro ndetse bituma bifashisha imbuga nkoranyambaga zinyuranye bashimira uyu muraperi hamwe na Perezida w’iki gihugu.
Uyu muraperi Mwana FA ubvusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Hamis Mohammed Mwinjuma,ubusanzwe uretse kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania yari asanzwe ari no mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.
Uyu muraperi Mwana FA yabashije kandi kubona impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ibaruramari muri Coventry University mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse ibi bimugira umwe mu bahanzi b’intiti mu gihugu cya Tanzania.
Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi b’abanyabigwi muri Tanzania ndetse yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo:’We Endelea Tu’ na ’Unanijua Unainiskia’.
Kugeza ubu umuraperi Mwana FA yashyizwe kuri izi nshingano nyuma yo gufatwa nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe ndetse kugeza ubu ni ikitegererezo ku bahanzi benshi bakizamuka mu gihugu cya Tanzania.