Perezida wa Tunizia uzwiho kutavugirwamo yakubuye inzu y’ubucamanza nyuma yo gukora ibyaha bihanitse

Umukuru w’igihugu cya Tunisia, bwana Kais Saied yamaze guserera abacamanaza 57 dore ko aba bose bakekwaho ibyaha bikomeye bifite aho bihuriye na Ruswa ndetse ibi bikajyana n’imigambi mibisha yo gukungira ikibaba ibikorwa by’iterabwoba.

Mu mbwirwaruhame yakoze bwana Saied yavuze ko urwego rw’ubutabera yagiye aruha amahirwe yo kwisubiraho gusa bakomeza kwinangira.

Mu birukanywe binyuze muri iki cyemezo harimo na Youssef Bouzaker wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Tunisia.

Uyu mwanzuro w’umukuru w’igihugu bwana Saied uje ukurikira indi myanzuro ikakaye yafashe mu mwaka 2021 aho yirukanye Minisitiri w’Intebe, uw’Ingabo n’uw’Ubutabera no guhagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO