Perezida wa UAE yitabye Imana aho asize amafaranga iryaguye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan yitabye Imana ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa.

Perezida wa UAE, Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan yapfuye asize akayabo ka miliyoni 120 z’amapawundi.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’ibikorwa bya Perezida wa Repubulika rivuga ko "rihumuriza abaturage ba UAE, igihugu cy’abarabu n’Abayisilamu ndetse n’isi yose kubera urupfu rwa Nyiricyubahiro Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan, Perezida wa UAE".

Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko uyu muyobozi yari amaze imyaka myinshi arwana n’uburwayi.

Iki gihugu cyamaze gutangaza ko amabendera y’iki gihugu agomba kururutswa ndetse hateganyijwe iminsi 40 y’icyunamo, kandi mu minsi itatu akazi kagomba guhagarikwa n’ibikorwa byose bijyanye n’imirimo y’amaboko bigomaba guhagarikwa mu rwego rwo guha icyubahiro uyu nyakwigendera.

Sheikh Khalifa yari ayoboye UAE kuva mu mwaka wa 2004 nyuma y’urupfu rwa se.

Yavutse mu 1948, yabaye perezida wa kabiri w’igihugu akaba n’umuyobozi wa 16 wa w’iki gihugu.

Sheikh Khalifa ntiyakunze kugaragara mu ruhame kuva mu 2014 nyuma yo kubagwa mu bwonko kubera indwara ya Stroke.

Itangazo ntabwo ryahise rivuga k’uzamusimbura ariko Mohammed bin Zayed ari mu murongo mwiza wo kuragwa umwanya wo hejuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO