Perezida wa Ukraine yirukanye abayobozi babiri bakomeye bashinzwe umutekano

Umukuru w’igihugu cya Ukraine bwana Volodmyr Zelensky yatangaje ko yirukanye bidasubirwaho abayobozi babiri bakomeye bashinzwe umutekano nyuma yo gukora ubugambanyi bukomeye.
Uyu mukuru w’igihugu yatangaje ko ibintu bikomeye cyane mu gace ka Donbas gaherereye mu majyepfo ya Ukraine bijyanye nuko ingabo z’Uburusiya zimaze igihe kinini zisunganyiriza hafi yu mujyi wa Mariupol zagose.
Perezida Volodmyr Zelensky akunze gukoresha imvugo zisa n’izizimije gusa yavuze ko ingabo z’Uburusiya zakoze ibikorwa bya sekibi ndetse ko zifuza gusenya buri kimwe muri iki gihugu,ndetse yungamo avuga ko wagirango zaturutse ku wundi mugabane.
Yakomeje avuga ko izi ngabo ari ibikoko bisahura ndetse bikanatwika binyuze mu gukora ibitero bw’ubwicanyi.
Zelensky gusa yakomeje avuga ko nanubu ingabo za Ukraine zigikomeje gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya aho zikomeje kuzisohora mu mujyi wa Kyiv, Chernihiv aho iyi mijyi yombi Uburusiya buvuga ko ntacyo ikibabwiye kuko ngo kuri ubu ingabo zabwo zigamije kugarura amahoro muri Donbas na Luhansk iyi mijyi yombi ikaba iherereye mu majyepfo ya Ukraine.
Kubijyanye n’abayobozi yirukanye yavuzeko harimo uwari ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’uwari ukuriye ishami ry’urwego rw’umutekano mu gace ka Kherson.
Yagize ati’’ simfite umwanya wo gukorana n’abagambanyi gusa bombi bazagenda bahanwa gake gake.
Yavuze ko abo yirukanye bazira gutatira igihango mu kurinda igihugu cyabo, ni
ubwambere Zelensky yirukanye abayobozi bakuru kuva iki gihugu cye cyisanze mu ntambara n’Uburusiya.