Pérou : Noheli bayifata nk’umunsi w’ubutabera aho abafitanye ikibazo barwana bigakemuka

Mu gihe mu bihugu byinshi byo mu burengerazuba Umunsi mukuru wa Noheri uba ari umunsi wo guhana Impano zitandukanye , Guhurira mu miryango bagasangira imitsima y’amoko menshi bizihiza isabukuru ya Yesu/Yezu. Mu gihugu cya Pérou ho biratandukanye kubera ko uyu munsi ufatwa nk’umunsi w’ubutabera binyuze mu mirwano.

Muri icyo gihugu babigize umuco bitewe n’ibibazo by’ingorabahizi bagira byo kugera mu murwa mukuru ahaba ubutabera bugezweho cyangwa kubera imigenzo ya Kera yo gukemura ibibazo binyuze mu bikorwa by’imirwano ho birazwi kandi biremewe, nubwo kubw’amahirwe bibaho rimwe gusa mu mwaka kandi mu buryo bwateguwe.

Ku i tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka umuryango uzwi nka Chumbivilcas uhurira hamwe mu birori byo gufasha gukemura amakimbirane ya hato na hato harimo gutukana ndetse no kutumvikana binyunze muri ibyo birori byo kurwana .

Muri Perou bafite umuco bita Takanakuy bisobanura “Iyo amaraso avuye “ mu mvugo yabo kandi Amaraso ntava gusa ahubwo anyura mu mazuru yavunitse cyangwa amaboko yavunitse mu gihe cyo kurwana .

Muri ibyo birori byo kurwana buri muntu wese ashobora kubigiramo uruhare ntutangazwe no kuba abagabo, abagore, abana, ndetse n’abasaza bitabira icyo gikora kuko hemewemo gusa kububitana no kurumana ariko abarwana birabujijwe ko bakubita uwo bahanganye igihe yamushyize hasi .

Benshi mu bantu batuye isi ntibiyumvisha ukuntu uwo muco atari urugo mu gihe mu muco wabo Takanakuy mu by’ukuri atari igikorwa cy’ubugome kubera uko biba bimeze .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO