Pete Davidson amaze no kwigarurira imitima y’abana ba Kanye West

Pete Davidson wasimbuye Kanye West mu buzima bwa Kim Kardashian ari mu bihe byiza n’umwana we Saint West w’imyaka 6.

Pete Davidson umaze igihe kinini mu munyenga w’urukundo na Kim Kardashian kuri ubu uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko byagaragaye ko asigaye afitanye umubano mwiza n’abana ba Kim Kardashian yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we kanye West.

Mu mashusho yafashwe na TMZ yerekanye Pete Davidson ari kumwe n’umuhungu wa Kanye West witwa Saint West aho yafashwe amashusho atemberana n’uyu mwana wa Kanye west muri Los Angeles kandi bafatanye ibiganza.

Gusa TMZ yakomeje ivuga ko Pete yaguriye umwana wa Kanye West Ice Cream hamwe n’ingofero.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO