Peter Schemeichel yasabye abafana ba Manchester United kudashyira igitutu ku mukinnyi Antony nubwo yatsinze igitego bahanganye na Arsenal

Uwahoze ari umunyabigwi ukomeye mu ikipe ya Manchester United Peter Schemeichel yasabye ikintu gikomeye abafana b’ikipe ya Manchester United abasaba ko badakwiye gutangira gusingiza umukinnyi Antony waguzwe hafi agera muri Miliyoni 100 z’Ama euro nubwo bwose yatangiye yitwara neza agatsinda igitego cye cya mbere.

Ibi uyu mugabo yabitangaje nyuma y’aho umutoza wa Manchester United Ten Hag yamaze gusingiza uyu mukinnyi ndetse agatangira kuvuga ko ariwe Manchester United yari yarabuze.

Mu magambo ye uyu munyabigwi Schemiechel avuga ko kuba uyu mukinnyi yarabashije kwitwara neza ku mukino we wa mbere ubwo bahuraga n’ikipe ya Arsenal akabasha gutsinda igitego bidakwiye ko abafana batangira kumushyira ku gitutu ngo bamusabe ibirenze.

Uyu mugabo akomeza avuga ko abafana bakwiye kumenya ko uyu mukinnyi azakenera umwanya uhagije wo gukina kugirango amenyere mu ikipe ya Manchester United.

Uyu mukinnyi Antony yaturutse mu ikipe ya Ajax aguzwe arenga miliyoni 85 z’Ama Pound ndetse yabashije gutsinda igitego cya mbere ubwo bakinaga n’ikipe ya Arsenal mu mukino wabaye ku cyumweru ukabera ku kibuga Old Trafford.

Ubwo uyu munyabigwi ukomeye yaganiraga na BBC Radio 5 yabashije guhamya ko abakunzi ba Manchester United badakwiye gushyira ku gitutu Antony bamusaba ibirenze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO