Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ubwo hakinwaga umukino mu gihgugu cya Philippines umusifuzi w’imyaka 24 y’amavuko yakubiswe n’inkuba ubwo yari mu kibuga hagati ndetse ahita yikubita hasi agwa igihumure icyakora imana yakinze ukuboko ntabwo yitabye Imana.
Uyu musifuzi yitwa Charlie Panes inkuba yamukubitiye mu kibuga ubwo hakinwaga umukino yasifuraga mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Uyu mukino waberaga mu Mujyi witwa Bago ushyira uburengerazuba bwa Philippines ndetse amashusho yagaragaye hari ibishashi bigaragara ko inkuba imukubise.
Hagaragaye ibishashi bikomeye byaka kandi bikagaragara nk’imirabyo ubwo byakaga mu giti cyari hafi y’ikibuga ndetse icyo gihe umusifuzi yahise yikubita hasi ata ubwenge birangira ajyanwe kwa Muganga.
Ntabwo inkuru yakomeje ihamya niba hari umukinnyi runaka waba waragize ikibazo icyakora bivugwa ko bwana Charlie Panes yahise yihutanwa kwa Muganga aza kurokoka.