Philippines: Ku munsi wa Saint Valentin umuyobozi yahaye impano abakozi be badafite abakunzi

Ku munsi wa Saint Valantin umuyobozi w’intara ya Quezon muri Philippines yagejeje impano ku bakozi be badafite abakunzi ndetse aho yavuze ko byari mu rwego rwo kubereka ko nawe abitaho.
Uyu muyobozi witwa Matt Florido yatangaje ko abakozi be bamaranye imyaka igera kuri itanu ariko ngo abenshi muri bo nta bakunzi bari bafite ndetse yahisemo kubakubira umushahara inshuro 3 kugirango bishimire Saint Valentin.
Uyu muyobozi kandi ibyo yakoze yatangaje ko ari amafaranga yemeye gukura ku mufuka we kugirango afashe abakozi be.
Mu magambo ye yagize ati “Kuri Saint Valentin, bo nta muntu uzabagurira shokola cyangwa indabyo. Twatekereje kugira icyo tubaha nk’ishimwe kugira ngo bumve ko hari umuntu ubazirikana.”
Ni ku nshuro ya gatatu Meya Matt Florido agenera amafaranga abakozi be batagira abakunzi.