Philpeter na Kenny Sol barimo gutwika umujyi mu ndirimbo Terimometa

Umunyamakuru akaba anavanga imiziki DJ Philpeter yashyize hanze indirimbo yise Terimometa aho yayikoranye n’umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Kenny Sol.

Dj Philpeter akunze kugaruka kuburyo abantu benshi bitiranya ibikorwa bye bakamwita umuhanzi mu gihe we avuga ko ari DJ yongeye gutwika umujyi ashyira hanze indirimbo yatunganyijwe amajwi na Element ndetse iyi ndirimbo yayikoranye na Kenny Sol.

Iyi ibaye indirimbo ye ya gatanu Mc DJ Philpeter akoze nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe mu gihe kitarenze imyaka itatu amaze atangiye gushyira hanze ibikorwa bye byo gukora indirimbo.

Ubwo bateguraga amashusho y’iyi ndirimbo Philpeter abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo izaba ifite izina ry’ igikoresho gikoreshwa kwa muganga ndetse asaba abakunzi be gutomboza izina ry’ iyo ndirimbo.

Amashusho y’indirimbo Terimometa yatunganijwe na Director Gad uherutse no gukora indirimbo ya Bruce Mélodie yitwa Akinyuma.

Terimometa ni indirimbo Phil Peter ahuriyeho na Kenny Sol ndetse ikomeje gukundwa n’abatari bake

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO