Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Umukinnyi rurangiranwa mu mupira w’amaguru ndetse akaba n’umunyabigwi mu ikipe ya FC Barcelona ariwe Gerard Pique nyuma yo gutandukana na Shakira agakundana n’umukobwa ukiri muto ariwe Clara Chia ntabwo basiba mu itangazamakuru kuko ku munsi w’ejo bimwe ibiryo ubwo bari muri Restaurant kubera ko nyirayo ari inshuti magara ya Shakira.
Kuva Gerard Pique yamenyana na Clara Chia ubwo yari amaze ntabwo aba bombi basiba mu itangazamakuru ndetse inkuru yabo yakunze gufata indi ntera kuva uyu mugabo yatandukana n’umuhanzikazi w’icyogere Shakira.
Pique na Clara Chia batangiye bavugana gake gake ndetse bitangira umwe asaba undi ko bahura maze nyuma y’igihe runaka birangira urukundo rwabo rukuze cyane.
Gusa icyatunguye benshi ni amashusho yasakaye ku rubuga rwa Tik Tok ubwo aba bombi basohorwaga muri restaurant nyuma yo gusohorwa n’inshuti ya Shakira dore ko ngo iyo nshuti ye ariyo yari ifite iyo Restaurant.
Umukunzi wa Pique Clara Chia yagaragaye asa n’uwataye umutwe nyuma yo gusohorwa muri Restaurant ndetse birangira na Pique nawe agaragaye binjira mu modoka barataha.