Pique yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we mushya bishimangira ko ibye na Shakira byarangiye

Gerard Pique wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Shakira yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe n’umukunzi we mushya Clara Chia w’imyaka 23 y’amavuko maze ibi bishimangira ko urukundo rwe na Shakira rusigayue ari amateka nyuma y’uko hari abakekaga ko aba bombi bashobora gusubirana.

Shakira w’imyaka 45 y’amavuko hamwe na Gerard Pique w’imyaka 35 y’amavuko aba bombi bemeje gutandukana mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize.

Aba bombi mu magambo yabo bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bugira buti:Turimo kwicuza umwanzuro ndetse tubabajwe no kubabwira ko twafashe umwanzuro wo gutandukana icyakora dukeneye ko amahoro muri iki gihe dufashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gufasha abana bacu kandi nibo b’ingenzi kuri twe.

Turabashimiye ku kuba mubashije kutwumva no kutubaha.

Aba bombi kandi ubwo bari kumwe babashije kubyarana abana bagera kuri babiri b’abahungu harimo uwitwa Milan w’imyaka 10 y’amavuko hamwe na Sasha w’imyaka 7 y’amavuko.

Shakira na Pique bamenyanye mu mwaka wa 2010 ubwo bahuriraga mu gikombe cy’Isi cyakiniwe muri Afurika Y’Epfo ndetse bahamije byeruye ibijyanye n’umubano wabo ahagana mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2011.


Gerard Pique n’umukunzi we Clara Chia


Shakira na Pique babyaranye Milan w’imyaka 10 hamwe na Sasha w’imyaka 7 ndetse bombi ni abahungu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO