Piqué nyuma yo gutandukana na Shakira noneho ari mu rukundo n’umunyeshuri arusha imyaka 12

Myugariro wa FC Barcelona ariwe Gerard Piqué nyuma yo gutandukana n’umugore we Shakira kuri ubu yamaze kwisanga mu rukundo n’umukobwa ukiri muto kandi w’umunyeshuri aho uyu mugabo amurusha imyaka 12.

Gerard Piqué bivugwa ko amaze amezi make akundana n’uyu mwana w’umunyeshuri mu cyayenge aho bivugwa ko ngo bamenyanye ubwo uyu mukobwa yakoraga muri kompanyi ya Piques yitwa Cosmos.

Uyu mwana w’umunyeshuru yitwa Chia Clara ndetse afite imyaka 23 y’amavuko,ndetse ngo babonanye ubwo yakoraga mu gutegura ibirori muri kompanyi ya Piques.

Inshuti za hafi za Piqué n’uyu mukobwa zivuga ko bamaze igihe bakundana mu cyayenge ndetse ngo bakunda no kubonana.

Uru rukundo rwa Piqué n’uyu munyeshuri Clara ruvuzwe mu gihe Piques w’imyaka 35 y’amavuko yamaze gutandukana n’umuhanzikazi w’icyogere ku Isi ’Shakira’ mu kwezi kwa Kamena 2022 nyuma y’imyaka 11 barushinze.

Aba bombi bari barahuriye mu gikombe cy’Isi mu mwaka wa 2010, Aho cyabareye muri Afurika y’Epfo ndetse nyuma yacyo bahise barushinga aho baje gutandukanya bafitanye abana babiri babyaranye.


Piqué hamwe n’abana babiri yabyaranye na Shakira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO