Platini azaserukira u Rwanda mu Iserukiramuco rizabera muri Sierra Leone

Umuhanzi Nyarwanda Nemeye Platini uri kubarizwa muri Afurika y’Iburengerazuba agiye gukorera igitaramo muri Sierra Leone.

Platini yavuye mu Rwanda yerekeje muri Nigeria aho asigaye afite Label imufasha mu bikorwa by’umuziki ya ‘One Percent Managers.’

Mu bikorwa byari bimujyanye harimo gushaka uko yazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo ku bahanzi bakoze neza ku mugabane wa Afurika, ‘AFRIMA’ bizaba mu Ugushyingo 2021, no kumenyekanisha indirimbo ye Shumuleta.

Kuri ubu yamaze gutumirwa mu iserukiramuco rizabera muri Sierra Leone ryitwa ‘Eco Fest Sierra Leone 2021’ ryahawe insanganyamatsiko bise ‘Rejuvenation.’

Biteganyijwe ko rizaba taliki ya 26 Ugushyingo 2021 ribere muri Stade nkuru y’icyo gihugu.

Uretse Platini wo mu Rwanda hatumiwemo n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa haba abava muri Nigeria, Ghana, Senegal, RD Congo, Liberia, Gambie n’ahandi.

Undi muhanzi ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba umaze kumenyekana ko azitabira iri serukiramuco ni Umugande Eddy Kenzo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO