Platini ati “Muri Nigeria bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku muziki Nyarwanda”

Umuhanzi Nemeye Platini nyuma yo kugirana amasezerano y’imikoranire na Kompanyi ifasha abahanzi yo muri Nigeria izwi nka ‘One Percent International’ yatangiye kumenyekanisha ibikorwa bye mu itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Ibi bije nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize uyu muhanzi yahagurutse I Kigali akerekeza I Lagos muri Nigeria, aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021 yatangiye ibikorwa byo kuzenguruka kuri amwe mu maradio na televizo zo muri icyo gihugu amenyekanisha indirimbo ye ’Shumuleta’ ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bye muri muri rusange.

Platini ubwo yari avuye kuri Radio Inspiration 92.3 FM kwamamaza ibikorwa bye byateguwe n’abo bakorana akaba ari nabo bafite gahunda yose y’ibiganiro azakora mu gihe afite muri icyo gihugu.

Yagize ati "Ubu natangiye kwamamaza ibikorwa byanjye hano ndashaka kubamenyesha ko itangazamakuru rya hano riri hejuru cyane kandi bakunda umuziki ndizera ko mu gihe nzamara hano ibikorwa byanjye bizakomeza kugenda byaguka cyane bitewe n’itsinda turi gukorana, nkaba narishimira cyane uburyo ryanyakiranye ubwuzu ubona bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda."

Nubwo Platini atashatse kubigarukaho cyane hari amakuru ava mu bantu be ba hafi avuga ko uyu muhanzi uri mu bahatanira ibihembo bya AFRIMA biteganyijwe kubera I Lagos hagati ya tariki ya 19 na 21 Ugushyingo 2021 yaba ari gushaka uko azabiririmbamo ubwo bizaba bitangwa.


Platini ari kumwe na bamwe mubo bakorana muri One Percent International, aha bari kuri ya Radio Inspiration 92.3 FM

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO