Poland: Ubwo yateganyaga kubyara umwana wa munani yahise abyara batanu icyarimwe

Dominika na Vince ubu ni ababyeyi b’abana cumi na babiri nyuma yo kwiyemeza kubyara umwana umwe bagahita babyara batanu icyarimwe mu buryo butunguranye.

Aba babyeyi bombi bavuga ko bateganyaga kubyara umwana wa munani, Gusa mu buryo butunguranye bari benshi kuko basanze ari batanu.

Uyu mubyeyi wabyaye abazwe kuri iki cyumweru bamukuyemo impanga eshanu zari zifite hagati y’amagarama 710 - 1400 nyuma y’ibyumweru 30 yari amaze atwite dore ko aba bana bahise bashyirwa mu mashini zibitaho kuko bavutse igihe kitageze.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, Madamu Dominika yavuze ko abana be ubu bameze neza ntakibazo bafite ndetse bari kwitabwaho n’abaganga.

Ubusanzwe ubushakashatsi bugaragaza ko kubyara abana batanu atari ibintu bikunze kuba, Dore ko biba ku mugore umwe muri miliyoni 50.

Kubyara abana batanu icyarimwe ntibikunze kubaho

Dominika na Vince ubu ni ababyeyi b’abana 12

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO