Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Mu mpera z’icyumweru amakipe atandukanye mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari afite imikino inyuranye ndetse amwe yarushijeho kwitwara neza andi agenda atsikira cyane cyane ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugwa miswi na AS Kigali n’aho Police FC igatsindwa na Bugesera.
Ku ikubitiro ikipe ya APR FC yari ifitanye umukino na Marines FC aho uyu mukinowabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu ndetse uyu mukino ntabwo wari woroshye kuko ikipe ya Marine niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Olivier Usabimana.
Iki gitego cya Marine FC cyahise gituma APR FC ihumuka maze itangira kwataka ku buryo bukomeye maze ku munota wa 26 w’umukino Nshuti Innocent ahita agombora igitego ndetse nyuma y’umunota umwe gusa APR FC yahise ibona igitego cya Kabri cyatsinzwe na Ramdhan Niyibizi.
Umukino wa APR FC na Marine wagaragayemo ibitego cyane mu gice cya Mbere cy’umukino kuko mu gice cya Mbere Marine FC yahise yitsinda igitego ku munota wa 41 w’umukino ku gitego cyitsinzwe na Bwana Yunussu wa Marine Fc maze nyuma y’iminota itatu gusa Marine FC itsinda igitego cya Kabri nacyo cyatsinzwe na Bwana Olivier Usabimana.
APR FC yatsinze Marine bigoranye ibitego 3-2.
Uyu mukino wa APR FC na Marine FC warangiye ari ibitego 3-2 maze APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Undi mukino kandi wakinwaga ikipe ya Kiyovu Sports yatsindaga ikipe ya Etincilles ibitego 2-1 aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Kiyovu Sports gitsinzwe na Mpozi Fred ku munota wa 26 maze ku munota wa 49 iki gitego cyishyurwa na Ciza Hussein icyakora umukino ugeze ku musozo Bertrand Iradukunda yatsindiye Kiyovu Sports igitego cy’intsinzi maze umukino urangira utyo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Etincilles ibitego 2-1.
Ikipe ya Police FC kandi yatsinzwe na Bugesera ibitego 2-1 aho iyi kipe ikomeje kugorwa no kwitwara neza kuko Bugesera yafunguye amazamu ku munota wa 40 igitego cyatsinzwe na Mampuya makaya gusa cyaje kwishyurwa na Desire Mugisha ku munota ma 52 w’umukino gusa Police FC ntabwo yahiriwe n’umukino kuko ku munota wa 72 w’umukino bwana Olivier Dushimimana yatsinze igiteo cya Kabiri cya Bugesera maze umukino urangira Police FC itakaje amanota atatu.
Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Bugesera ibitego 2-1
Gasogi united kandi yanganyije na Rwamagana City ibitego 2-2 ago ibitego bya gasogi byombi byatsinzwe na Blessing Godwin.
Gasogi United yanganyije na Rwamagana City ibitego 2-2
Ni mu gihe kandi Rutsiro FC yanyagiye bidasubirwaho ikipe Espoir imvura y’ibitego 4-0,n’aho Mukura Victory Sports itasinda ikipe ya Sunrise ibitego 2-1 ndetse ikipe ya Musanze FC yatsinze Gorilla igitego 1-0 aho iki gitego cyatsinzwe na bwana Patrick Ntijyinama ku munota wa nyuma w’umukino.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi hakinwaga umukino ukomeye cyane wari utegerejwe cyane n’abafana ba Rayon Sports aho uyu mukino wahuzaga iyi kipe na AS Kigali ndetse biza kurangira amakipe yombi aguye miswi anganya igitego 1-1.
Ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 22 aho iki gitego cyatsinzwe na Ojera Joackiam gusa byategereje ko ku munota wa 68 Lawrence Juma yishyurira AS Kigali ku munota wa 68 maze umukino urangira utyo amakipe yombi aguye miswi.
Ikipe ya Rayon Sports yaratsikiye inganya na AS Kigali igitego 1-1.
Ni umukino wababaje bamwe mu bafana ba Rayon Sports aho bifuzaga gukomeza kwiruka inyuma y’igikombe cya Shampiyona ariko byarangiye ikipe ya Haringingo Francisd itakaje amanota abiri maze ikomeza guha amahirwe ikipe ya APR FC yo yari yikiranuye na Marine FC.
Kuri ubu dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze:
1.APR FC 49 Pts
2.Kiyovu Sports 47 Pts
3.Rayon Sports 46 Pts
4.AS Kigali 39 Pts
5.Gasogi United 37 Pts