Police HC yegukanye igikombe cyitiriwe intwari z’igihugu

Police Handball Club (HC) yongeye kwegukana igikombe cyitiriwe intwari z’igihugu Ku nshuro ya Munani Police, nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HC ku mukino wa nyuma iyitsinze ibitego 40 kuri 35 bya APR HC.

Aya marushanwa yitiriwe intwari z’igihugu mu mukino wa Handball yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare arangira kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gashyantare2020, yitabiriwe n’amakipe 16.

Iri rushanwa ryabereye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga ahazwi nko ku murindi w’intwari, umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Police HC na APR HC urangira Police HC itsinze APR HC.

Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko aya makipe yombi ahora ahatanira ibikombe ku mukino wa nyuma ariko inshuro nyinshi ikipe ya Police HC igatsinda APR HC, no kuri iki cyumweru niko byagenze.

Ni mu mukino watangiye saa cyenda zuzuye, igice cya mbere cy’umukino kirangira ikipe ya Police HC iri imbere n’ibitego 22 ku bitego 17 bya APR HC.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR yagarutse igerageza kwirwanaho ngo irebe ko yatsinda Police HC ariko biba iby’ubusa kuko umukino wose w’iminota 60 warangiye itsinzwe na Police HC igiteranyo cy ’ibitego 40 kuri 35.

Ikipe ya Police HC yari yakoze ku bakinnyi bayo bakomeye nka Rwamanywa Viateur watsinze ibitego12, Mukunzi Felix yatsinze 12 na Tuyishime zacharie watsinze ibitego 6.

Umutoza w’ikipe ya Police HC Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko we n’abakinnyi be bishimiye iyi ntsinzi y’igikombe cyitiriwe intwari z’igihugu ndetse kikaba ari nacyo gikombe bahereyeho muri uyu mwaka wa 2020.

Yagize ati: "Cyane cyane iki gikombe kitiriwe intwari z’igihugu tugituye abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bahora inyuma y’ikipe yacu kugira ngo ikomeze kwitwara neza, turagitura n’abafana bacu. Kiradushimishije nk’abakinnyi kuko kiraduha imbaraga zo gutangira umwaka w’imikino dufite imbaraga(Morale)."

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ritabagoye cyane kuko imbogamizi z’ibibuga bari baraziteguye mbere.

Ati: "Mu karere ka Gicumbi hari imvura nyinshi kandi ibibuga byaho ni ibyatsi, bitandukanye n’aho dusanzwe gukinira ku bibuga by’i Kigali, hanyereraga kubera ibyondo. Ariko izi mpungenge twazigeze mbere twitoreza ku bibuga biteye nka hariya hantu (i Gicumbi), nta kibazo abakinnyi banjye bagize, ubunyerere babukiniyemo kuko bari barabwitorejemo mbere y’irushanwa nyiri izina."

CPL Duteteriwacu Norbert, kapiteni wa Police HC nawe aravuga ko we n’abakinnyi abereye umuyobozi bishimiye igikombe batwaye, akavuga ko ari intangiriro nziza y’umwaka w’imikino 2020.

Ati: "Abakinnyi twishimiye gutwara iki gikombe cyitiriwe intwari, kiraduha imbaraga zo gukomeza guhatanira ibindi bikombe tuzakinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2020."

Iki gikombe cyitiriwe intwari z’igihugu, ikipe ya Police HC ikomeje kukibika kuko n’umwaka ushize niyo yari yagitwaye imaze gutsinda APR HC. Muri rusange igitwaye ku nshuro ya munani kuva iri rushanwa ryatangira.

Muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa ikipe ya Police HC yari yatsinze ikipe ya ES Kigoma, ni mugihe APR HC nayo yari yatsinze ikipe ya Gicumbi HC. Amakipe 16 akina umukino wa Handball niyo yari yitabiriye iri rushanwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO