Polisi ntabwo yiyumvisha uburyo Umunyafurika w’imyaka 22 yagiye mu mapine y’indege iva muri Afurika y’epfo yerekeza mu Buholandi akagerayo ari muzima

Abimukira bajya ku mugabane w’Iburayi akenshi bimenyerewe ko bakunda guca mu nyanja ndetse benshi bakahasiga ubuzima. Benshi ubu bayobotse inzira y’ikirere ndetse byaje gutungurana ubwo umusore w’imyaka 22 yabashaga kujya mu mapine y’indege yavaga muri Afurika y’epfo ikamugeza mu Buholandi ari muzima.
Benshi mu Banyafurika bakomerewe n’ubuzima babayemo hari igihe bumva ko igisubizo cya nyuma ari ukwimukira ku mugabane w’Uburayi ariko bakagenda mu bwato mu nyanja kuko baba bimukiyeyo mu buryo butemewe n’amategeko.
Nyuma yo kubonako ubwato bushyira ubuzima bwabo mu kaga, ubu benshi bayobotse inzira y’ikirere aho bitendeka ku ndege zikabavana ku mugabane wa Afurika ziberekeza mu Burayi.
Uku niko byagenze ubwo igipolisi cyo mu Buholandi cyatangazaga ko cyavumbuye umusore w’Umunyafurika mu gice cy’amapine y’imbere y’indege ubwo yagwaga ku kibuga cya Schiphol airport giherereye i Amsterdam ivuye muri Afurika y’epfo.
Urwego rwa polisi rufite imipaka mu nshingano, rwatangaje ko uyu musore basanze ari muzima ndetse bahise bamujyana mu bitaro kugirango yitabweho n’abaganga.
Umuvugizi wa polisi yatangaje ko imyirondoro y’uyu musore batari bayimenya neza kuko icyo bari bakurikiranye cyane ari ubuzima bw’uyu musore.
Yagize ati " Ibi bintu byabaye ntibisanzwe, ntabwo umuntu ubonetse wese yabasha kurokoka ubu bukonje bungana gutya no kubura umwuka wo guhumeka ku butumburuke bungana gutya."
Urugendo ruva muri Afurika y’epfo werekeza i Amsterdam mu ndege ni ibirometero 9,000 ndetse uyu musore yamaze amasaha asaga 11 muri uru rugendo.
Kuva Afurika y’epfo ujya i Amsterdam ni 9,000 km mu ndege.
Iyi ndege y’ubwoko bwa Boeing 747 Freighter yahagurutse i Johannesburg, ihagarara i Nairobi muri Kenya aho yari yerekeje mu Buholandi.
Si ubwa mbere indege iturutse muri Afurika y’epfo yurirwa n’umwimukira ushaka kujya mu Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uwitwa Themba Cabeka w’imyaka 31 yamaze amezi atandatu ari muri koma nyuma yo kwitendeka ku ndege mu rugendo yamazemo amasaha 12 iva muri Afurika y’epfo yerekeje mu Bwongereza mu mwaka wa 2015.
Icyo gihe Cabeka yahuye n’ibibazo byo kubura umwuka n’ubukonje bukabije kuko indege yagenderaga ahantu hari igipimo cy’ubushyuhe bwa dogere Celsius 60 munsi ya zeru (-60) ndetse ubu bukonje biragoye ko wabugendamo ukarokoka.
Icyo gihe nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, yarakize ndetse aza guhabwa ubuhungiro mu Bwongereza.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR/UNHCR) ryatangaje ko mu mwaka wa 2021, abantu 1,600 bapfuye bagerageza kwambuka injyanja ya Mediterane berekeza ku mugabane w’Uburayi.
Ni abantu benshi bapfa bagerageza kujya ku mugabane w’Uburayi.
Benshi ubu basigaye bakoresha inzira y’ikirere.
Muri Afuganistani n’aho abaturage bagerageje kurira indege z’igisirikare cy’Abanyamerika muri 2021, ndetse benshi bahanutse mu kirere barapfa.
Abaturage ba Afuganistani bagerageza kurira indege iguruka.