Polisi yemeje ko Dj Marnaud adafunze (Ivuguruye)

Mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2020 nibwo Gatera Arnaud Mugisha uzwi nka Dj Marnaud yatawe muri yombi, aho byavugwaga ko Polisi y’igihugu yamufashe azira urusaku rukabije, gusa bo kuri ubu bavuga ko adafunze.

Genesisbizz iganira n’umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu yavuze ko Gatera Arnaud Mugisha uzwi nka Dj Marnaud adafunze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tuganira n’umuvugizi w’ Urwego Rukuru rw’Ubugenzacyaha (RIB) yadutangarije ko ifungwa rya Dj Marnaud batari barizi.

Marie Michelle Umuhoza yagize ati: “Nta makuru ndabona rwose, kubijyanye n’itabwa muri yombi rya Dj Marnaud, gusa nimbimenya ndabamenyesha.”

Twagerageje gushaka amakuru y’igihe Dj Marnaud byavugwaga ko y’aba yafunguriweho n’ubwo Polisi yemezaga ko adafunze, maze tuganira na Bruce Intore umwe mu basanganiye Dj Marnaud afungurwa agira icyo atubwira.

Bruce Intore yagize ati:

“Dj Marnaud yarekuwe, yarafungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’I Remera, yafunguwe mu masaha ya saa Tanu z’amanywa.”

Benshi bibajije impamvu Polisi y’igihugu ishobora gufata umu Deejay uri mu kazi ke, nyiri akabari yacurangagamo kitwa ‘Pili Pili’ yiturije.

Bamwe babifashe nk’akarengane, n’ubwo urusaku rwari ruhari rushobora kuba rwabuzaga abantu umutekano cyane ko nabyo biri mu nshingano za Polisi y’igihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO