Post Malone yisenyuye ku butaka ubwo yari ku rubyiniro abaganga bahita batabara igitaraganya

Magingo aya harimo kuvugwa inkuru y’umuhanzi Austin Richard Post wamenyekanye cyane ku mazina ya Post Malone nyuma yo kugwa hasi ubwo yari ku rubyiniro.

Ubwo yari ku rubyiniro mu Mujyi wa St. Louis mu nzu y’imyidagaduro ya Enterprise Center, muri leta ya Missouri uyu muhanzi yaje kugwa hasi maze abenshi bari aho bahita bagwa mu kantu.

Ibi bikimara kuba umuhanzi Post akitura hasi ubwo yari ku rubyiniro ndetse atangiye kuririmbira abakunzi be mu ndirimbo yitwa "Circles”,abaganga n’ikipe ishinzwe umutekano we bihutiye kumutabara nyuma yo gutaka cyane.

ndetse bahise batangira kumufasha guhaguruka bamwerekeza mu cyumba abahanzi biteguriramo mbere yo kujya ku rubyiniro.

Bivugwa ko uyu muhanzi yamaze iminota ine,nta ndirimbo zirimo gucurangwa ubwo bibazaga ku mpamvu zibaye ku muhanzi Post Malone, gusa nyuma y’iminota mike yahise agaruka ashimira abafana kuba bemeye kumutegereza umwanya wose.

Mu magambo ye Post Malone yagize ati “ Ndashaka kubashimira kubera kwihangana mwagize , mumbabarire hari umwobo utari watunganyijwe neza ku rubyiniro, nahakandagiye mpita nitura hasi bitunguranye, gusa ngiye gukomeza kubataramira.”

Nyuma y’icyo gitaramo Post Malone yatangaje ko yagiye kwa muganga ndetse abasha gukurikiranwa neza n’abaganga ndetse ashimira inshuti ze n’abafana be bamufashije mu bijyanye n’amasengesho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO