Premier League:Arsenal ikomeje kwemeza abamera ari uko babonye n’aho Liverpool yongeye kubura umutwe

Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino itarakiniwe igihe aho ikipe ya Arsenal yatuye umujinya ikipe ya Everton yari iherutse kuyitesha amanota atatu maze iyinyagira imvura y’ibitego mu gihe na Liverpool yatsindaga umukino yari ihanganyemo na Wolves.

Umukino wa Arsenal watangiye amakipe yombi arimo kwatakana bikomeye maze umukinnyi Bukayo Saka aza gufungura amazamu ku mupira mwiza cyane yari aherejwe na Zichenko birangira atsinze igitego cyiza cyane.

Arsenal kandi yongeye gutsinda igitego cya Kabiri cyatsinzwe na gabriel Martinelli abenshi bakeka ko yaraririye ariko VAR iza kuba ikora akazi klayo maze birangira byemejwe ko nta kibazo cyabayemo ndetse igice cya mbere cy’umukino ni uko cyaje kuba kirangira.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino kandi Arsenal yagarukanye izindi mbaraga zitangaje maze ku kazi gakomeye kakozwe na Leandro Trossard birangira Kapiteni Martin Odegard atsinze igitego cya gatatu ndetse nyuma y’igihe kitarambira n’ubundi ku mupira mwiza cyane Eddie Nkentiah yatanze byarangiye Umunya Brazil Martinelli atinze igitego cy’agashinguracumu maze Arsenal isoza umukino iri imbere n’ibitego bigera kuri 4-0.

Ku rundi ruhande kandi ikipe ya Liverpool nayo yihereranye ikipe ya Wolves maze iyitsinda ibitego 2-0 aho ibi bitego byatsinzwe na Van Djik hamwe na Mohammed Salah ndetse nyuma y’umukino Liverpool yahise ifata umwanya wa gatandatu aho irushwa amanota y’iyanga na Newcastle United.

Kugeza ubu Arsenal irabarizwa ku mwanya wa Mbere aho ifite amanota agera kuri 60 ndetse ikurikiwe na Manchester City ifite amanota agera kuri 55 icyakora haracyari imikino 13 yo gukinwa ndetse amakipe arimo Arsenal na Man City abahanga bavuga ko aya makipe yombi azakomeza guhatana.


Arsenal yashikamye ku mwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Everton mu mukino w’ikirarane.


Liverpool yiminjiyemo agafu nyuma yo gutsinda Wolves ibitego 2-0.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO