Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Mu mpera z’iki cyumweru ntabwo imikino yari yoroshye muri shampiyona y’u Bwongereza ndetse amakipe atandukanye yagiye atahukana amanota atatu andi agakomeza gutakaza aho kugeza ubu ikipe ya Chelsea ariyo ikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye nyuma yo gutsindwa na Southampton igitego 1-0.
Ku munsi wo kuwa gatandatu umukino wabimburiye iyindi wahuje ikipe ya Arsenal na Aston Villa ku kibuga Villa Park ndetse Arsenal yari igiye gukina n’umutoza Unai Emery nyuma yo kumwirukana mu mwaka wa 2019 ashinjwa umusaruro muke.
Arsenal yatangiye itsindwa ibitego 2-1 mu gice cya mbere aho igitego cya Arsenal cyatsinzwe na Bukayo Saka icyakora igice cya mbere cyarangiye Aston Villa iri imbere.
Mu gice cya Kabiri ikipe y’umutoza Mikel Arteta yagarutse yahindutse maze umukinnyi Zichenko atsinda igitego cyo kwishyura maze umukino ukomeza kugorana ariko mu minota ya nyuma birangira Jorginho atera ishoti rikomeye cyane maze umuzamu birangira yitsinze igitego.
Nyuma y’iminota mike cyane Arsenal yatsinze igitego cya Kane aho umuzamu wa Aston Villa yasohotse aje gushaka igitego cy’umutwe birangira Arsenal izamukanye umupira itsinda igitego cya Kane cyatsinzwe na Martinelli.
Mu yindi mikino kandi yakinwe Chelsea yongeye gutakaza umukino aho yatsinzwe igitego 1-0 na Southampton yanyuma ndetse iyi kipe byarangiye itsindiwe ku kibuga cyayo ndetse bikomeza kugorana kuri Graham Potter umaze kubona intsinzi imwe mu mikino 10.
ni mugihe kandi ikipe ya Manchester City yatakaje umwanya wa Mbere ubwo yanganyaga n’ikipe ya Nottingam Forest igitego 1-1 maze bituma yongera kurekura umwanya wa Mbere.
Ikipe ya Liverpool kandi y’umutoza Jurgen Kloop nayo yongeye kwitwara neza maze birangira itsinze ikipe ya Newcastle United ibitego 2-0 maze iyi kipe birangira igarutse mu murongo mwiza wo gutsinda ndetse na rutahizamu wayo Darwin Nunez yongera kubona izamu.
ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi ikipe ya Manchester United nayo yongeye kwitwara neza nyuma yo gutsinda ikipe ya Leicister City ibitego 3-0 harimo ibitego 2 bya Marcos Rashford ndetse ikindi gitego cyatsinze na Jadon Sancho.