Premier League:Chelsea ikomeje kuriza abakunzi bayo Arsenal na Man City bakomeje kuhanyurana umucyo

Mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Arsenal na Manchester City bombi bitwaye neza batsinda imikino yabo mu gihe ikipe ya Chelsea yongeye kuriza abakunzi bayo nyuma yo gutsindwa na Tottenham Hotspurs ibitego 2-0.

Ku munsi wo kuwa Gatandatu umukino wari utegerejwe n’abatari bake ni umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Leicester City ku kibuga King Power Stadium aho amakipe yombi yatangiye akina neza icyakora birangira igice cya Mbere kirangiye amakipe yombi anganyije.

Gusa mu gice cya Mbere cy’umukino Arsenal ya Mikel Arteta yabashije gutsinda ibitego bibiri maze birangira hemejwe ko habayemo amakosa.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Arsenal yaje yariye karungu maze ku munota wa 46 w’umukino umukinnyi Leandro Trossard atanga akazi gakomeye cyane ubwo yacenganga ba myugariro maze birangira atanze umupira kwa Gabriel Martinelli bityo nawe abasha gutsinda igitego ari nacyo cyatandukanyije izi mpande zombi.

Undi mukino kandi wakinwaga wahuje ikipe ya Manchester City na Bournemouth ndetse uyu mukino warangiye Man City inyagiye ikipe ya Bournemouth ibitego bigera kuri 4-1.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi hakinwaga umukino karundura wahuzaga ikipe ya Chelsea na Tottenham ndetse umutoza Graham Potter yongeye kwishyira mu mazi abira nyuma yo gutsindwa na Tottenham ibitego 2-0 harimo n’igitego cya rutahizamu Harry Kane.

Nyuma yo kongera gutsindwa undi mukino Chelsea ikomeje kubabaza abakunzi bayo ndetse kuri ubu umutoza Potter ari ku gitutu gikomeye cyane kuko mu mikinpo irenga 10 amaze kubona amanota y’iyanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO