Premier League:Man City urwitwazo ntirubura nyamara Arsenal yongeye gucecekesha abemera ari uko babonye

Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza yari yakomeje aho amakipe yari yabukereye ndetse amakipe amwe n’amwe byarangiye yitwaye neza andi birangira atsinzwe aho iyatunguwe cyane ari ikipe ya Manchester City.

Ku ikubitiro ikipe ya Liverpool yatsinzwe n’ikipe ya na Brighton ibitego 3-0 aho kugeza ubu umutoza Jurgen Klopp akomeje guca mu buzima bukomeye cyane kuko iyi kipe ikomeje kugorwa no kubona intsinzi.

mu yindi mikino kandi yari ikomeye cyane mu mpera z’iki cyumweru ni imikino yahuzaga amakipe ahora ahanganye bikomeye aho amakipe yo mu mujyi wa Manchester yagombaga kwesurana ndetse n’amakipe y’i London nayo akesurana.

Umukino wabaye Kuwa Gatandatu ku isaha ya Saa munani n’iminota mirongo itatu wahuzaga ikipe ya Manchester United n’ikipe ya Manchester City aho bawita Manchester Derby ndetse watangiye amakipe yombi ahanganye bikomeye aho igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0.

Gusa mu gice cya Kabiri cy’umukino ibintu byahinduye isura ubwo Jack Grealish yaboneraga ikipe ya Manchester City igitego cya Mbere.

Ikipe ya Manchester United ntabwo yigeze icika intege kuko yakomeje gukina neza bituma ku munota wa 81 ibona igitego cyo kwishyura aho iki gitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes gusa bamwe bavuze ko umusifuzi yatanze igitego kandi habayemo kurarira.

Nyuma y’iminota 3 gusa ikipe ya Manchester United yongeye kubona igitego cya kabiri maze birangira iyi kipe ibonye intsinzi imbere y’ikipe ya Manchester City maze umukino urangira ikipe ya Manchester United yegukanye intsinzi.

Ku munsi wo ku cyumweru kandi habaga umukino ukomeye cyane aho ikipe ya Arsenal yongeye kunezeza abakunzi bayo ikabasha gutsinda ikipe ya Tottenham ibitego 2-0 harimo igitego cyiza cyane cyatsinzwe na Kapiteni Martin Odegard ndetse iyi ntsinzi yashimangiye ko ikipe ya Arsenal ifite amahirwe akomeye yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza Premier League.

Kuri ubu ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 47 aho ikurikiwe n’ikipe ya Manchester City n’amanota 39 ndetse kuri ubu iyi kipe yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 8.


Ikipe ya Manchester United nyuma y’igihe kinini byarangiye itsinze ikipe ya Manchester city ibitego 2-1.


ikipe ya Arsenal yongeye gutsinda ikipe ya Tottenham ibitego 2-0 ishimangira ko yiteguye gutwara igikombe cya Shampiyona.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO