Premier League:Manchester United nanubu abafana bayo baracyarira mu gihe Arsenal yatanze ibyishimo irwanye kugeza ku mwuka wa nyuma

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga imikino itandukanye mu guhugu cy’u Bwongereza aho byari ibyishimo kuri bamwe abandi ari amarira gusa dore ko nka Manchester United yanyagiwe imvura y’ibitego nyamara Arsenal yo inezeza abakunzi bayo mu minota ya nyuma.
Ku munsi wo kuwa Gatandatu umukino wabimburiye indi yose ni umukino wahuje ikipe ya Manchester City na Newcastle United ndetse uyu mukino ntabwo wigeze uhira abahungu b’umutoza Eddie Howe kuko batsinzwe na Manchester City ibitego 2-0 aho ibi bitego byatsinzwe na Phil Foden hamwe na Bernardo Silva.
Nyuma y’uyu mukino kandi Arsenal ya Mikel Arteta nayo yakinaga na Bournemouth umukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umugoroba gusa uyu mukino ntabwo wigeze worohera Arsenal nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 gusa ikaza guturuka inyuma ikabyishyura ndetse ikabona n’igitego cy’intsinzi.
Ibitego bya Thomas Partey na Ben White byagaruye Arsenal mu murongo mwiza wo gutsinda mu gihe ubwo byari bigeze ku munota wa nyuma mu nyongera Arsenal ku mupirwa wari uturutse muri Koruneri ariko ukagarurwa na myugariro wa Bournemouth byarangiye umupira usanze Nelson aho yari ahagazemaze ahita atsinda igitego cyatumye abakunzi ba Arsenal aho bari hirya no hino ku Isi batangira kwikoza mu bicu.
Ni mu gihe kandi nyuma y’igihe kirekire ikipe ya Chelsea yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Leeds United igitego 1-0 aho iki gitego cyatsinzwe na Fofana.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi hakinwaga umukino karundura wahuzaga amakipe afite ibigwi bikomeye mu gihugu cy’u bwongereza aho Manchester United yahuraga na Liverpool mu mukino w’amateka waberaga ku cyibuga Anifield gikunda kugorerwaho amakipe menshi.
Uyu mukino wabanje gutangira United igerageza gukina icyakora akagozi kayo kacitse ku munota wa 43 nyuma y’igitego cya Kodd Gakpo.
Mu gice cya kabiri Liverpool yaje yariye Karungu maze birangira iyi kipe itsinzemo ibitego 6 byaje kwiyongera ku gitego batsinze mu gice cya mbere maze bishyika ibitego bigera kuri 7-0 ndetse kugeza ubu abakunzi ba Manchester United bababajwe bikomeye n’uku gutsindwa bandagajwe.
Muri uyu mukino abakinnyi bose bakina basatira babashije kwitwara neza kuko Gakpo,Nunez,na Mohhamed Salah bagabanye buri umwe atsinda ibitego bigera kuri 2 aho bose batsinze ibitego 6 ndetse firminho winjiye asimbuye nawe yabashije gutsinda ikindi gitego cyuzuzaga icya 7 maze umukino urangira United ibatijwe Nyandwi.
Man City yatsinze Newcastle ibitego 2-0 ikomeza kwiruka inyuma ya Arsenal.
Arsenal yahaye ibyishimo abakunzi bayo igitego cyo ku munota wa nyuma gitanga intsinzi.
Cyera kabaye Chelsea yabonye amanota atatu.
Liverpool yahemukiye bikomeye United iyitsinda ibitego 7-0 amarira aba yose klu bakunzi ba Manchester United.