Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Nyuma y’imyaka ibiri Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bivanye mu nshingano z’ibwami, uyu mugabo w’imyaka 37 arasaba Guverinoma y’Ubwongereza kumwemerera kujya yiyishyurira abapolisi bamurindira umutekano mu gihe ari mu gihugu.
Abunganizi ba Harry mu mategeko, batangaje ko ubusabe bwe bwatangiye gutangwa muri Nzeri umwaka ushize mu gihe we na Meghan Markle banasabaga guhura n’Umwamikazi Elizabeth wa II.
CNN yatangaje ko Harry na Meghan bifuza kuzana abana babo: umuhungu witwa Archie na Lilibet Diana, umukobwa bibarutse mu mpeshyi y’umwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo basure igihugu se akomokamo.
Mu itangazo basohoye bongeyeho ko batanze ikirego cy’ubwo busabe bitewe n’ukuntu mu mpeshyi y’umwaka ushize umutekano wa Harry wendaga kujya mu kangaratete ubwo yari avuye mu gikorwa cy’ubugiraneza i Londres.
Itangazo rikomeza rivuga ko Harry yasabye bwa mbere kuba yakwiyishyurira Abapolisi b’Ubwongereza bamurinda we n’umuryango we muri Mutarama 2020 i Sandringham ariko icyifuzo cye kigaterwa utwatsi.
Prince Harry ngo yahise afata umwanzuro wo kuyoboka iy’ubutabera nyuma yo kongera kugerageza gutanga ubusabe bwe ku nshuro ya kabiri bugateshwa agaciro.
Abajijwe ku byo abanyamategeko ba Prince Harry basohoye mu itangazo, Umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yagize ati “Uburyo bw’Ubwongereza bwo kurinda umutekano burahamye kandi buraboneye.
Kuva kera ni politiki yacu yo kudatanga amakuru yose ajyanye n’imicungire y’umutekano, gutanga ayo makuru bishobora guhungabanya ubusugire bwayo no gushyira mu kangaratete abantu.”
Prince Harry na Meghan batuye i California kuva muri Nyakanga 2020.