Producer Element ari mu bakoze kuri Album ya Ykee Benda

Producer w’Umunyarwanda Element ni umwe mu bakoze ku ndirimbo zigize Album nshya y’umuhanzi Ykee Benda ukomoka muri Uganda yise ‘Kirabo.’

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda yabanje gutangaza abahanzi bakoranye kuri iyo Album nabwo hagaragaraho abo mu Rwanda babiri aribo Yvan Buravan bakoranye iyitwa ’Ma Bebe’ hamwe na Uncle Austin bakoranye iyitwa ’Umbrella.’

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje n’aba Producers bagiye bamukorera indirimbo harimo n’umunyarwanda umwe, ariwe Element.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye agashyiraho urutonde rw’abamufashije yagize ati "Bavandimwe nshuti zanjye aba ni abagabo bakomeye njye n’itsinda ryanjye twakoranye muri studio gukora Album yanjye nziza ya Kirabo. Mwarakoze cyane bavandimwe ku bw’akazi keza mwakoze. Imana ibahe umugisha iteka."

Abandi ba Producers bakoze kuri iyo Album ye harimo Kraizy Beats, Darry Hits, Sele Bobo, Nessim, Herbert Skillz n’abandi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO