Producer Element yavuze amagambo akomeye ku isabukuru y’imyaka ibiri atunganya umuziki

Producer Element yashimiye abamufashije ndetse anavuga amagambo akomeye ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka ibiri atangiye akazi ko gutunganya umuziki kinyamwuga.

Robinson Fred Mugisha wamamaye mu gutunganya umuziki ku izina rya Element ni umwe mu batunganya umuziki bakiri bato mu myaka mu Rwanda.

Uyu musore ukunzwe cyane na benshi bitewe n’ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo nyinshi zigezweho, yashimiye buri umwe wamufashije mu rugendo amazemo imyaka ibiri.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram aho akurikirwa n’abasaga ibihumbi 113, yagize ati:" Uyu munsi Imyaka ibiri irashize mwumvise "Eleeeh" bwa mbere".

Yakomeje ashimira umuhanzi Bruce Melodie ku bw’ikizere yamugiriye bagakorana indirimbo Henzapu ndetse anashima inzu itunganya umuziki ya ’Country Record’ aho yayise mu rugo.

Yasoje avuga ko ashimishwa no guha abakunzi be ibyo bakunda ndetse ko ari inshingano ze gukomeza gukora byinshi kurushaho.

Element mbere yo kwinjira mu mwuga wo gutunganya umuziki yabanje kuririmba mu njyana ya rap, gusa ntibyamuhira niko kwiyemeza kwegura inanga n’ibyuma by’umuziki atangira kwiga gucuranga no gutunganya indirimbo.

Producer Element arizihiza imyaka ibiri amaze atunganya umuziki Kinyamwuga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO