Producer Holly Beat na bagenzi be bafunzwe bazira ibiyobyabwenge

Shyaka Olivier witwa Holybeat mu muziki, azwi cyane mu gukora indirimbo z’abahanzi "Producer". Amakuru ari hanze nuko ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Kicukiro na bagenzi be bane bazira gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, yabwiye itangazamakuru ko mu cyumweru gishize bafashe Producer Hollybeat kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro aho ategereje kugezwa imbere y’urukiko.

Uyu mu Producer ubusanzwe ubarizwa muri The Mane music Label, nabo bemeje ko yafunzwe basobanura uko byagenze kugirango afatwe.

Gahunzire Aristide uhagarariye The Mane, aganira na Genesisbizz yavuze ko Holly Beat bamufunganye na bagenzi be bane bari bamusuye iwe mu rugo, Police ibagwa gitumo bari kunywa amatabi atemewe.

Ati “Umuntu ucuruza ibyo biyobyabwenge yafashwe na Police imusaba kwerekana ahantu abijyanye, niko kubajyana kwa Hollybeat abereka izo nshuti ze zari zamusuye nawe ahagera police igihari bamujyanamo gusa nta kintu basanze mu rugo rwe. Mbese ni nk’umuntu wabahururije ko bari kunywa amatabi.”

Aristide avuga ko igipapuro bahaye Hollybeat cyanditseho gukekwa, kugeza ubu bamushakiye uzamuburanira uri kubikurikirana. Kuba yaragifite amasezerano muri The Mane ntabwo byatuma bamusezerera kubera iyo mpamvu navamo ngo azagaruka akomeze akazi.

Hollybeat yatangiye kumenyekana muri 2018 ubwo yasinyaga amasezerano yo gukora muri Studio ya Urban Boys. Icyo gihe nibwo yakoze indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Ntakibazo’ y’iri tsinda ryari rifatanyije na Riderman hamwe na Bruce Melodie.

Muri The Mane abarizwamo yakoreye abahanzi barimo Safi Madiba, Jay Polly, Queen Cha, Marina n’abandi bagiye babagana.


Holly Beat yatangiye kumenyekana ubwo yakoranaga na Urban Boys

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO