Producer Holybeat nyuma yo kugera muri Canada yibarutse imfura
- by BONNA KUKU
- 5/01/2022 saa 07:33

Producer Holybeat n’umugore we Annet Tahan ukomoka muri Israel bibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’iminsi mike yimukiye muri Canada.
Uyu mwana yavukiye mu bitaro bya Burnaby Hospital biherereye mu ntara ya British Colombia muri Canada.
Holybeat yanditse ubutumwa kuri Instagram ashimira umugore we Annet wamubyariye umuhungu.
Holybeat aherutse kwimukira muri Canada, aho yasanzeyo umugore wari umaze iminsi atuyeyo. Aba bombi bakoze ubukwe tariki 21 Gicurasi 2021.