Producer Jay P intandaro yo gukura indirimbo “Igikobwa Remix” ya Rafiki kuri Youtube

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukwakira nibwo abakurikirana Rafiki ku mbuga nkoranyambaga babonye ubutumwa bubihanganisha ababwira ko batari kubasha kubona indirimbo “Igikobwa Remix” aheruka gushyira hanze kubera Producer Jay P wayikuje kuri Youtube.

Ku wa 28 Nzeri 2020, nibwo umuhanzi Rafiki yashyize kuri shene ya Youtube ya Label Brotherhood Music yasinyemo, indirimbo ye ‘Igikobwa Remix.

Mu gushaka kumenya impamvu y’ibi GENESISTV/BIZZ twavuganye n’ Umuhanzi Rafiki impamvu n’intandaro zo kuba iyi ndirimbo yavaho, atubwira ko nawe atazi impamvu ariko ategereje guhura na Jay P bakaganira.

Yagize ati’ Ngewe nabyutse nsanga indirimbo yange yakuweho, mu byukuri ntago nzi impamvu gusa nabonye ko ari Jay P watanze ikirego avuga ko ntemerewe kuba nakora Remix yiriya ndirimbo”.

Yakomeje ati” Ngewe nagiye muri Studio nkora indirimbo nk’uko abandi bayikora bakishyura, naramwishyuye rwose sinzi icyamuteye kundega avuga ko nta burenganzira mfite ku gihangano cyange, ntegereje ko duhura uyu munsi tukaganira aho kugira ngo tujye mu mategeko”.

Twagerageje guhamagara Jay P ngo agire icyo avuga kuri ibingibi ariko inshuro zose twamuhamagaraga ntiyabashije kwitaba telephone ye ngendanwa..

Rafiki kandi avuga ko agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki aho yitegura no gusohora alubumu izaba igizwe n’indirimbo zakunzwe kera ndetse ni zindi nshya, abifashashijwe n’inzu ifasha abahanzi yo mu gihugu cya Switzerland yitwa Brotherhood Music Record, baheruka gusinyana amasezerano y’imyaka 5.

Jay P ushinjwa gukuzaho indirimbo Igikobwa remix ya Rafiki

Rafiki ntiyumva impamvu Jay P yakwiyitirira indirimbo ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO