Producer Junior arasaba abakunzi be kumuha ubufasha bw’amasengesho kuko arembye bikomeye

Producer Junior Multisystem arasaba abakunzi be kumuha ubufasha bw’amasengesho nyuma y’uko yibasiwe n’uburwayi bukomeye.
Karamuka Jean Luc yamamaye cyane nka Junior Multisystem mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda nk’umwe mu batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi.
Uyu mugabo ni umwe mu bashyize itafari mu kubaka umuziki Nyarwanda aho yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo abahanzi bakomeye nka Tom Close, Lil G, Urban Boyz, Social Mula, Butera Knowless n’abandi batandukanye.
Hashize igihe kinini producer Junior agaragaza ko yibasiwe n’uburwayi atatangaje, ubu bwamwibasiye nyuma y’igihe akoze impanuka y’imodoka yaje gutuma atakaza akaboko ke k’ibumoso.
Junior mbere yo gutakaza akaboko
Junior nyuma yo gutakaza akaboko
Nubwo gutunganya umuziki bisaba gukoresha amaboko cyane , Ntabwo uyu mugabo yigeze acika intege yakomeje uyu mwuga, gusa bigenda bigaragara ko uko iminsi yagendaga ishira indi igataha ariko yakomezaga gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse.
Producer Junior yakomeje gutakaza ibiro byinshi
Kugeza ubu inkunga ya mbere asaba ni amasengesho aturutse ku bakunzi be aho bigaragara cyane ko arembye.
Ifoto:Ibyumweru 22 Junior asaba abakunzi be kumusengera
(Instagram/juniormultisystem)
Ifoto iheruka Junior asaba abakunzi be kumusengera
(Instagram/juniormultisystem)
Zimwe mu ndirimbo Producer Junior Multisystem yagizemo uruhare
Ferrari ya Tom Close
Ku ndunduro ya Social Mula