Producer KnoxBeat azakora ubukwe n’umukunzi we kuri Pasika

Habimana Joseph uzwi nka Producer Knox Beat umaze kumenyekana mu gutunganya indirimbo muri Monster Record agiye gusezerana n’umukunzi we Akamikazi Bernice bamaze igihe mu rukundo.

Tariki ya 02 Mutarama 2021 nibwo uyu musore yambitse impeta umukunzi we Bernice amusaba ko yazamubera umugore, undi nawe ntiyazuyaje yamwereye adaciye ku ruhande amwemerara ko bazabana iteka.

Kuri uwo munsi Knox Beat yatangaje ko yakundiye Akamikazi Bernice ko ari umukobwa ucisha bugufi, wubaha abantu kandi ukunda gusenga bikaba biri mu bintu bya mbere byatumye amuha umutima we.

Ati "Nifuzaga umukobwa nkawe nkaba nshimira Imana ko yampaye umukunzi nifuzaga kuzabana nawe tukamarana imyaka nsigaje y’ubuzima bwanjye hano ku isi."

Ku itariki ya Tariki 25 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Akamikazi Bernice mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge. Ukitabirwa na bantu bake bo mu miryango mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Corona Virus.

Umukunzi wa Knox Akamikazi Bernice nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nawe yagaragaje amarangamutima ye maze yandika amagambo y’urukundo agira ati: "Sinzi uwavuze ko nta muntu w’intungane ubaho, ariko wowe kuri njye uri intungane”.

Imihango y’ubukwe bwa Knox Beat N’umukunzi we Akamikazi Bernice iteganyijwe kuri iki cyumweru umunsi abakiristu bizihiza izuka rya Yezu wa Pasika, ukaba uzabera mu mujyi wa Kigali ku isaha ya Saa Cyenda z’umugoroba.

Ubwo Producer Knox Beat yambikaga impeta Akamikazi Bernice amusaba ko yamubera umugore

Producer Knox Beat na Akamikazi nyuma yo guhamiriza urukundo rwabo imbere y’amategeko

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO