Ubutumwa bwa Producer Lil John warufitanye gahunda na Jay Polly yo gushinga Studio

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021 nibwo mu Rwanda humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’Umuraperi Jay Polly witabye Imana bitunguranye azize indwara .

Nyuma yo kumva iyo nkuru benshi mu byamamare bashenguwe n’urupfu rwe bagiye bavuga byinshi bitandukanye ku buzima bwe, muri bo harimo n’umusore utunganya umuziki witwa Iradukunda Li-john washegeshwe n’urupfu rw’uwo afata nka mukuru we mu muziki.

Mu butumwa yageneye Genesisbizz yadusabye ko agahinda afite twakamugereza ku bakunzi ba Jay Polly wamwinjije mu kazi ko gutunganya umuziki kugeza aho yitahiye bagifitanye imishinga myinshi yari kuzamukorera muri studio ye yari arimo kubaka.

Mu butumwa bwuzuye agahinda uyu musore yanditse agira ati “Mana simfite Icyo navuga cyangwa nakora ngo ube wampera Iruhuko ridashira Umuvandimwe icyo nzi nuko Mana wumva Buri umwe .

Nciye bugufi nsabira Inshuti Iruhuko Ridashira ni uko agiye aziko mukunda kandi koko ndi inshuti ye. Umuvandimwe no kuri buri umwe , Ni kenshi Jay Polly wagiye ungira Inama nziza z’ubuzima ni wowe wanyizereyemo ko mfite Impano umpa Amahirwe turakorana ntacyo witayeho kugeza ubwo witahiye ukingirira ikizere cyo kumpa amahirwe yo kugukorera zimwe mu ndirimbo zawe za nyuma ariko simenye ko uzagenda utya utanteguje.

Iteka wahoraga wishimira iterambere ryanjye nakwigiyeho byinshi bizamfasha mu buzima gusa ugiye nari ngukumbuye.

Uri muri bake mu bahanzi b’abahanga nahuye nabo nziko wari utandukanye n’ukuntu bagufataga njyewe nzi uwo uriwe... Imana ikwakire mu bayo Jay warakoze kubw’imbaraga watanze muri uyu muziki warakoze kumbera Inshuti nyayo, Umuvandimwe ndetse no kumbera buri umwe nakenera mu buzima nkamubona warakoze Kabaka iteka Uzampora mu mutima ntuteze kuzibagirana Uruhukire mu mahoro *Jay Polly*.

Uyu musore kandi yatubwiye ko mu minsi yavuba namara kuganira n’umuryango wa Nyakwigendera nabafashaga Jay Polly azashyira hanze zimwe mu ndirimbo ze asize muri Studio ye.

Jay Polly asize imishinga myinshi yakoranga na Producer Lil John

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO